Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.
Yesaya 49:22
Imirongo ikikije uyu
49:21 Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n’igicibwa n’inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ”
49:22 Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.
49:23 Abami bazakubera ba so bakurera, n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n’isoni.”