Yesaya 49:7

Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy’abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n’ibikomangoma baramye ku bw’Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”

Imirongo ikikije uyu

49:6 aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.”

49:7 Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy’abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n’ibikomangoma baramye ku bw’Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”

49:8 Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.

Ubuhinduzi n’inkomoko