Yesaya 5:24

Nuko rero nk’uko ibirimi by’umuriro bikongora ibitsinsi, kandi nk’uko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n’uburabyo buzuma butumuke nk’umukungugu, kuko banze amategeko y’Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.

Imirongo ikikije uyu

5:23 bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw’impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.

5:24 Nuko rero nk’uko ibirimi by’umuriro bikongora ibitsinsi, kandi nk’uko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n’uburabyo buzuma butumuke nk’umukungugu, kuko banze amategeko y’Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.

5:25 Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nk’umuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk’ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Ubuhinduzi n’inkomoko