Yesaya 5:26

Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y’isi, na bo bazaza n’ingoga bihuta.

Imirongo ikikije uyu

5:25 Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nk’umuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk’ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

5:26 Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y’isi, na bo bazaza n’ingoga bihuta.

5:27 Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyuruka kandi n’udushumi tw’inkweto zabo ntituzacika.

Ubuhinduzi n’inkomoko