Yesaya 51:10

Si wowe wakamije inyanja y’amazi maremare y’imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?

Imirongo ikikije uyu

51:9 Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kuboko k’Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z’ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahu ugasogota cya Kiyoka?

51:10 Si wowe wakamije inyanja y’amazi maremare y’imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?

51:11 Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n’ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.

Ubuhinduzi n’inkomoko