Yesaya 51:15

“Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

Imirongo ikikije uyu

51:14 Abanyagano b’ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.

51:15 “Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

51:16 Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muri ubwoko bwanjye.’ ”

Ubuhinduzi n’inkomoko