Yesaya 58:10

ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu.

Imirongo ikikije uyu

58:9 Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’ “Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,

58:10 ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu.

58:11 Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.

Ubuhinduzi n’inkomoko