N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.
Yesaya 58:12
Imirongo ikikije uyu
58:11 Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.
58:12 N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.
58:13 “Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe,