Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.
Yesaya 58:2
Imirongo ikikije uyu
58:1 “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.
58:2 Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.
58:3 “Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’ “Mbiterwa n’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.