Dukabakaba ku nzu nk’impumyi, ni ukuri turakabakaba nk’abatagira amaso, ku manywa y’ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk’intumbi.
Yesaya 59:10
Imirongo ikikije uyu
59:9 Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.
59:10 Dukabakaba ku nzu nk’impumyi, ni ukuri turakabakaba nk’abatagira amaso, ku manywa y’ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk’intumbi.
59:11 Twese twivuga nk’idubu tukaganya cyane nk’inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.