Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby’agahato n’ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.
Yesaya 59:13
Imirongo ikikije uyu
59:12 Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.
59:13 Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby’agahato n’ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.
59:14 Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.