Yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero.
Yesaya 59:17
Imirongo ikikije uyu
59:16 kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n’uko nta n’uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama.
59:17 Yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero.
59:18 Azabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n’ababisha be azabahōra, kandi n’ibirwa azabiha inyiturano.