Yesaya 60:18

Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe.

Imirongo ikikije uyu

60:17 “Mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.

60:18 Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe.

60:19 “Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro.

Ubuhinduzi n’inkomoko