Aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?
Yesaya 60:8
Imirongo ikikije uyu
60:7 Imikumbi y’i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y’intama y’i Nebawoti azagukorera, azurira igicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y’icyubahiro cyanjye.
60:8 Aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?
60:9 Ni ukuri ibirwa bizantegereza, n’inkuge z’i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n’izahabu byabo ku bw’izina ry’Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.