Yesaya 61:8

“Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby’ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.

Imirongo ikikije uyu

61:7 Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.

61:8 “Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby’ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.

61:9 Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n’abana babo bazamenywa mu moko, n’abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.”

Ubuhinduzi n’inkomoko