Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza.
Yesaya 63:8
Imirongo ikikije uyu
63:7 Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.
63:8 Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza.
63:9 Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.