Yesaya 65:13

Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n’inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n’inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n’isoni.

Imirongo ikikije uyu

65:12 nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.”

65:13 Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n’inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n’inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n’isoni.

65:14 Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima, muborozwe n’imitima ibabaye.

Ubuhinduzi n’inkomoko