Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y’ukuri, n’uwo mu isi urahira azarahira Imana y’ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.
Yesaya 65:16
Imirongo ikikije uyu
65:15 Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina.
65:16 Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y’ukuri, n’uwo mu isi urahira azarahira Imana y’ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.
65:17 “Dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.