Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.
Yesaya 65:18
Imirongo ikikije uyu
65:17 “Dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
65:18 Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.
65:19 Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi.