Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.
Yesaya 65:23
Imirongo ikikije uyu
65:22 Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.
65:23 Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.
65:24 Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.