“Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo.
Yesaya 65:6
Imirongo ikikije uyu
65:5 bakavuga bati ‘Hagarara ukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’ Abo bambera umwotsi wo mu mazuru n’umuriro waka ukiriza umunsi.
65:6 “Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo.
65:7 Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.”