Muri Yakobo nzahakura urubyaro, no muri Yuda nzakuramo uwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n’abagaragu banjye bazahatura.
Yesaya 65:9
Imirongo ikikije uyu
65:8 Uwiteka aravuga ati “Nk’uko iseri ry’inzabibu rivamo umutobe bakavuga bati ‘Ntuwurimbure kuko ugifite umumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose.
65:9 Muri Yakobo nzahakura urubyaro, no muri Yuda nzakuramo uwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n’abagaragu banjye bazahatura.
65:10 Maze i Sharoni hazaba ikiraro cy’intama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy’amashyo y’inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga.