“Kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye.
Yesaya 66:18
Imirongo ikikije uyu
66:17 “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.
66:18 “Kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye.
66:19 Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n’i Puli n’i Ludi mu bafozi b’imiheto, n’i Tubali n’i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n’icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby’icyubahiro cyanjye.