Yesaya 66:2

Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.

Imirongo ikikije uyu

66:1 Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?

66:2 Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.

66:3 “Ubaga inka ahwanye n’uwica umuntu, utamba umwana w’intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n’utuye amaraso y’ingurube, uwosa imibavu ahwanye n’usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.

Ubuhinduzi n’inkomoko