Yesaya 7:8

kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n’umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n’itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.

Imirongo ikikije uyu

7:7 “Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,

7:8 kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n’umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n’itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.

7:9 Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya. “Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.”

Ubuhinduzi n’inkomoko