Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
Yesaya 8:19
Imirongo ikikije uyu
8:18 Dore jyewe n’abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n’ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni.
8:19 Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
8:20 Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.