Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.
Yobu 1:6
Imirongo ikikije uyu
1:5 Nuko iminsi y’ibirori byabo yarangira Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo, kuko Yobu yavugaga ati “Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose. Satani ahinyuza ubukiranutsi bwa Yobu
1:6 Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.
1:7 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?” Nuko Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”