Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n’abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw’ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu.
Yobu 42:11
Imirongo ikikije uyu
42:10 Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.
42:11 Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n’abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw’ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu.
42:12 Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi.