Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
Yobu 42:7
Imirongo ikikije uyu
42:6 Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”
42:7 Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
42:8 Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”