Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.
Yobu 42:9
Imirongo ikikije uyu
42:8 Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”
42:9 Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.
42:10 Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.