Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.
Yohana 18:10
Imirongo ikikije uyu
18:9 Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n’umwe.”
18:10 Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.
18:11 Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”