Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?” Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho.
Yohana 18:38
Imirongo ikikije uyu
18:37 Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”
18:38 Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?” Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho.
18:39 Icyakora mufite umugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayuda?”