aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”
Yohana 2:10
Imirongo ikikije uyu
2:9 Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe
2:10 aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”
2:11 Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y’i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.