Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.”
Yohana 21:18
Imirongo ikikije uyu
21:17 Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.
21:18 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.”
21:19 Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.”