Yohana 21:8

Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y’inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.

Imirongo ikikije uyu

21:7 Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja.

21:8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y’inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.

21:9 Bomotse imusozi babona umuriro w’amakara, n’ifi zokejeho n’umutsima.

Ubuhinduzi n’inkomoko