Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”
Yohana 4:10
Imirongo ikikije uyu
4:9 Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
4:10 Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”
4:11 Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he?