Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.
Yohana 6:26
Imirongo ikikije uyu
6:25 Bamubonye hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?”
6:26 Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.
6:27 Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”