Yohana 6:52

Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”

Imirongo ikikije uyu

6:51 Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”

6:52 Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”

6:53 Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.

Ubuhinduzi n’inkomoko