Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”
Yona 3:4
Imirongo ikikije uyu
3:3 Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu.
3:4 Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”
3:5 Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi.