Abagore banyu n’abana banyu n’amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab’intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire,
Yosuwa 1:14
Imirongo ikikije uyu
1:13 “Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’
1:14 Abagore banyu n’abana banyu n’amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab’intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire,
1:15 kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk’uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”