“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
Yosuwa 1:2
Imirongo ikikije uyu
1:1 Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
1:2 “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
1:3 Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose.