Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
Yosuwa 1:7
Imirongo ikikije uyu
1:6 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
1:7 Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
1:8 Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.