Yosuwa 10:13

Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.

Imirongo ikikije uyu

10:12 Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni, Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”

10:13 Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.

10:14 Kandi nta munsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.

Ubuhinduzi n’inkomoko