Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kuguma muri icyo gihugu.
Yosuwa 17:12
Imirongo ikikije uyu
17:11 Abamanase bahabwa mu Bisakari no mu Bashēri imidugudu yitwaga Betisheyani n’imidugudu yaho, na Ibuleyamu n’imidugudu yaho, n’abaturage b’i Dori n’imidugudu yaho, n’aba Endori n’imidugudu yaho, n’ab’i Tānaki n’imidugudu yaho, n’ab’i Megido n’imidugudu yaho, ari yo misozi itatu.
17:12 Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kuguma muri icyo gihugu.
17:13 Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni ikoro, ntibabirukana umuhashya.