Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
Yosuwa 17:3
Imirongo ikikije uyu
17:2 Bafindira n’umugabane wa bene Manase bandi nk’uko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli na bene Shekemu, na bene Heferi na bene Shemida. Aba bavuzwe ni bo bahungu ba Manase mwene Yosefu nk’uko amazu yabo ari.
17:3 Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
17:4 Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.” Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry’Uwiteka.