Nuko umuryango wa Manase uhabwa imigabane cumi, uretse ibihugu by’i Galeyadi n’i Bashani byo hakurya ya Yorodani,
Yosuwa 17:5
Imirongo ikikije uyu
17:4 Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.” Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry’Uwiteka.
17:5 Nuko umuryango wa Manase uhabwa imigabane cumi, uretse ibihugu by’i Galeyadi n’i Bashani byo hakurya ya Yorodani,
17:6 kuko abakobwa ba Manase bahanywe gakondo n’abahungu be, kandi bene Manase bandi bahabwa i Galeyadi.