Yosuwa 18:11

Umugabane w’umuryango w’Ababenyamini uboneka nk’uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.

Imirongo ikikije uyu

18:10 Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk’uko imiryango yabo iri.

18:11 Umugabane w’umuryango w’Ababenyamini uboneka nk’uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.

18:12 Urugabano rw’ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw’i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire iburengerazuba rukagarukira mu butayu bw’i Betaveni.

Ubuhinduzi n’inkomoko