Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho.
Yosuwa 2:17
Imirongo ikikije uyu
2:16 Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n’ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”
2:17 Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho.
2:18 Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n’abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe.