Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ari umwanzi we.
Yosuwa 20:5
Imirongo ikikije uyu
20:4 Gatozi uhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry’uwo mudugudu yisobanurire abatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudu bamuhe aho aba.
20:5 Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ari umwanzi we.
20:6 Nuko azagume muri uwo mudugudu kugeza ubwo azahagarara imbere y’iteraniro gucirwa urubanza na bo, ukageza n’igihe umutambyi mukuru yasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu mudugudu yahunzemo.”