Yosuwa 22:8

Maze arababwira ati “Nimusubire iwanyu mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n’izahabu n’imiringa, n’ibyuma n’imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y’ababisha banyu.”

Imirongo ikikije uyu

22:7 Nuko igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubire mu mahema yabo, abaha umugisha na bo.

22:8 Maze arababwira ati “Nimusubire iwanyu mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n’izahabu n’imiringa, n’ibyuma n’imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y’ababisha banyu.”

22:9 Nuko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy’i Kanāni, bajya mu gihugu cy’i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk’uko Uwiteka yategekesheje ururimi rwa Mose.

Ubuhinduzi n’inkomoko